Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubushakashatsi butanga ibisubizo ku kibazo cy’imirire mibi, igwingira n’ifumbire mu Rwanda

NCST yatsindiye inkunga ya IDRC igera ku bihumbi 575,000 by’Amadorari y’Amanyakanada yo gutera inkunga amatsinda y’ubushakashatsi buhuriweho n’abashakashatsi baturutse mu bigo n’inzego z’ubumenyi zitandukanye kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga y’ubushakashatsi bw’igihe kirekire bufata impande zose kandi ifite ubushobozi bwo guhatana. Umusaruro w’ubu bushakashatsi ugomba kuba ufatika kandi ushobora kugaragazwa mu mibare kandi uzana ibisubizo bishya mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Rwanda, nka kimwe mu bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage bikeneye gukemurwa ndetse gukemura ibibazo biri mu mikoreshereze y’ifumbire mu Rwanda. Ikindi kandi, iyi nkunga izanakoreshwa mu kubaka ubushobozi. 

Inyandiko ihamagarira ababyifuza gusaba iyi nkunga yatangajwe muri Werurwe 2023 n’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), ifatanyije n’Ikigo Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubushakashatsi (IDRC) cya Kanada. Ikaba izatanga inkunga ku mishinga ibiri y’ubushakashatsi ku igwingira n’imirire mibi, n’imishinga ibiri ku ifumbire. Isesengura rya tekiniki rikozwe n’impuguke zitirutse hanze ririmo gukorwa kugira ngo gusuzuma no gutorenya imishinga izahabwa inkunga, kumenyesha abayitsindiye, no gushyira umukono ku masezerano y’iyi nkunga bikorwe mbere y’iko itangira gushyirwa mu bikorwa. Amakuru arambuye ku mishinga yatewe inkunga akubiye mu mbonerahamwe ikurikira:  

Ubushakashatsi butanga ibisubizo ku kibazo cy’imirire mibi, igwingira n’ifumbire mu Rwanda

 

No

Izina ry’Umushinga 

Umushakashatsi mukuru

Ikigo akorera/Ikigo cyakiriye umushinga 

Ingengo y’imari y’umushinga

Aho umushinga ugeze 

1

Kongerera intungamubiri imboga zikunze kuribwa mu Rwanda hifashishijwe udukoko twororwa turibwa, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Rwanda: Ubushakashatsi butanga amakuru akoreshwa mu buzima bwa buri munsi

Francois Niyinzima

Kaminuza y’u Rwanda

78,919,998

Uracyakomeza 

2

Uburyo bukoresha Ubwenge Buhangano (AI) bufasha umuntu mu mirire yihariye hashingiwe ku biribwa biboneka mu Rwanda

Celestin Twizere

Kaminuza y’u Rwanda

78,920,000

Uracyakomeza 

3

Gahunda y’Igihugu yo Gukoresha Ifumbire ikomoka ku Binyabuzima ku Buryo Burambye. 

Olive Twishime

Kaminuza y’u Rwanda

78,470,000

Uracyakomeza 

4

Gukora Ifumbire Ikomoka ku Binyabuzima Yujuje ubuziranenge Hakoreshejwe Amasazi y’Umukara. 

Bancy Waweru

RAB

78,915,000

Uracyakomeza 

Igiteranyo

315,224,998