Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ishusho rusange

Itegeko nº 40/2017 ryo kuwa 16/08/2017 rishyiraho Inama y’Igihugu ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo, riyiha inshingano zirimo izikurikira: “Kugira inama Guverinoma mu bijyanye na politiki, amategeko n’igenzura mu byerekeye ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya. kandi igakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo politiki n’amategeko”. Mu kuzuza inshingano zayo, politiki na gahunda zitandukanye byashyizwe mu bikorwa. Urugero, muri Kamena 2020, Komite Mpuzabikorwa y’Ubushakashatsi ku rwego rw’igihugu yashyizweho kugira ngo hakorwe igenamigambi, ishyirwamubikorwa n’ikurikiranabikorwa ry’inkingi y’Ubushakashatsi n’Iterambere buri gihembwe ku buryo buhuriweho, no gufasha ibigo bya Leta kubaka ubushobozi mu gukora ubushakashatsi bwa gihanga kugira ngo u Rwanda rube igicumbi cy’ubushakashatsi mpuzamaganga ku mugabane wa Afurika 

Telefone:
+250781030798

Imeyili:
info@ncst.gov.rw

Aho tubarizwa:

Igorofa rya 13, Inyubako ya Grand Pension Plaza, Umuhanda KN 2, Nyarugenge - Kigali - Rwanda 

Agasanduku k’Iposita: 2285 Kigali

Twitter:
@ScienceTechRw 

 

Intego

Intego ya NCST ni uguhindura u Rwanda Igihugu gishingira ku ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibintu bishya, mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu rirambye, n’ihiganwa ku masoko. 

Icyerekezo

Guharanira kugira uruhare mu guhindura u Rwanda igihugu aho amahirwe atangwa n’Ubuhanga, Ikoranabuhanga na Inovasiyo bitunganywa kandi bigakoreshwa byuzuye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, iterambere ry’ubukungu bw’igihugu rirambye , kwihangira imirimo no guhangana ku isoko.

Inshingano

NCST ifite inshingano z’ingenzi zikurikira: 

  1. kugira inama Guverinoma mu bijyanye na politiki, amategeko n’igenzura mu byerekeye ubumenyi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya kandi igakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izo politiki n’amategeko;
  2. kugira inama Guverinoma mu kugena ibikorwa byihutirwa ku rwego rw’Igihugu mu rwego rw’ubumenyi, guhanga ibintu bishya, ikoranabuhanga, ubushakashatsi n’iterambere ndetse n’uburyo ibyo bikorwa byaterwa inkunga;
  3. kugaragaza no guteza imbere ibyiciro by’imirimo bishya bisaba imbaraga n’ingamba zihariye mu guhanga ibintu bishya hashingiwe ku ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bwagirira Igihugu akamaro;
  4. gukora isesengura ku miterere n’imikoreshereze myiza by’umutungo n’ibikorwa remezo by’Igihugu, hagamijwe gushyigikira ubumenyi n’ikoranabuhanga n’uburyo bikoreshwa mu guhanga ibintu bishya mu buryo burambye;
  5. gushyiraho amabwiriza agenga ubumenyi, guhanga ibintu bishya mu ikoranabuhanga n’ubushakashatsi;
  6. gushaka inkunga no gucunga ikigega cy’Igihugu cy’ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya;
  7. guteza imbere ibikorwa bimenyekanisha ubumenyi n’ikoranabuhanga muri sosiyeti;
  8. gutegura no kumenyekanisha raporo y’umwaka ku miterere y’ubumenyi n’ikoranabuhanga;
  9. gushyikirana no gukorana n’ibindi bigo byateye imbere byo mu rwego rw’akarere no mu rwego mpuzamahanga bihuje inshingano.

Abayobozi ba NCST

Dr. Eugene MUTIMURA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa 

UMWIRONDORO

Dr. Eugene Mutimura ni Umunyarwanda w’impuguke mu bya siyansi akaba n’umushakashatsi. Muri iki gihe, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST). Mbere yo gushingwa iyi mirimo, Dr Mutimura yabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda. Mbere yo kuba Minisitiri w’Uburezi, yabaye Umuhuzabikorwa wa Gahunda z’Ibigo by’Icyitegererezo 24 byo muri Afurika y’Uburazirazuba n’iy’Amajyepfo. Uyu ukaba ari umushinga waterwaga inkunga na Banki y’Isi mu bihugu umunani, ugamije gufasha ubushakashatsi n’uburezi muri kaminuza cumi n’esheshatu. Yabaye kandi Umuhuzabikorwa w’Inkunga ya U45 NIH IeDEA ku Rwanda, u Burundi na Kameruni. Ni umwe mu bahawe inkunga yo kwiga (scholarship) ya Fulbright. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand, Johannesburg mu mwaka wa 2007. Mbere y’uyu mwaka, yakoze mu Ihuriro ryo ku rwego rw’akarere rigamije Iterambere Rirambye. 

Dr. Esperance MUNGANYINKA

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikigega cy’Igihugu gitera inkunga Ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya. 

UMWIRONDORO

Dr Esperance Munganyinka ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikigega cy’Igihugu Gitera Inkunga Ubushakashatsi no Guhanga Ibintu Bishya (NRIF) mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST). Mbere yo kuza muri NCST, aho yageze mu 2020, yakoze mu gihe cy’imyaka irenga 12 nk’Umushakashatsi mu bya siyansi mu Ikigo cy' u Rwanda Gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB). Aha yakoze ubushakshatsi, amahugurwa n’inyigo zigamije gukwirakwiza ubumenyi muri rubanda mu rwego rw’ubumenyi bw’ibinyabuzima n’Ubuhinzi. Ubushakashatsi bwe bwamugejeje ku gushyira ahagaragara inyandiko za gihanga icumi mu binyamakuru by’ubushakashatsi. Dr Esperance ashishikajwe no gutanga umusanzu we mu micungire n’ubuhuzabikorwa by’Ikigega NRIF kugira ngo intego zo guteza imbere imigendekere n’umusaruro w’ubushakashatsi ku rwego rw’igihugu zigerweho hagamijwe iterambere mu mibereho n’ubukungu. 

Dr. SIBOMANA Louis

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guteza Imbere no Gukwirakwiza Ubumenyi n’Ikoranabuhanga 

UMWIRONDORO

Dr. Sibomana Louis ni Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Guteza Imbere no Gukwirakwiza Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STDO). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu Ikoranabuhanga Nsakazamakuru. Mbere yo kuza muri NCST, yari Umwarimu wa Kaminuza mu Ishuri ry’Ubwubatsi n’Ikoranabuhanga muri Koleji y’Ubumanyi n’Ikoranabuhanga ya Kaminuza y’u Rwanda. Louis ni umushakashatsi ushishikajwe n’isesenguramikorere ry’itumanaho nziramugozi, ikoranabuhanga rifasha inyakiramajwi gukora neza,  itumanaho nziramugozi, inkoranabuhanga nko kubona serivisi za Leta zirimo n’iz’ubuzima hakoreshejwe murandasi (e-government na e-health) n’ikoranabuhanga rigezweho nka murandasi y’ibintu (Internet of things) n’ubwenge buhangano. Muri uru rwego, agira uruhare mu mishinga y’ubushakashatsi inyuranye kandi yasohoye inyandiko nyinshi za gihanga mu nama n’ibinyamakuru mpuzamahanga by’ubushakashatsi byo ku rwego rwo hejuru. Muri iyi mirimo yose, Louis yungutse ubumenyi n’ubunararibonye mu isakazabumenyi n’inkoranabuhanga ndetse no mu bushakashatsi, ubuyobozi no gutanga amahugurwa.

Umukozi w’indashyikirwa muri NCST mu mwaka wa 2025/2026

Bwana UWIMANA Elysee

Umukozi w’indashyikirwa muri NCST mu mwaka wa 2025/2026