Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Intego

Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST) ifite inshingano zo gufasha u Rwanda kuba igihugu gishingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere rirambye ry'ubukungu bw'igihugu ndetse n'ipiganwa ku isoko mpuzamahanga.

Gusaba uburenganzira bwo gukora ubushakashatsi

Gusaba uburenganzira bwo gukora ubushakashatsi mu Rwanda bikorerwa kuri murandasi.Kwishyura amafaranga y’uruhushya rwo gukora ubushakashatsi bikorwa umaze kubona ubutumwa bwa imeyili buturutse mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) bwerekana ko ubusabe bwemewe kandi aya mafaranga ntasubizwa

UBUBIKO BW’IGIHUGU BW’IBIVA MU BUSHAKASHATSI NO GUHANGA IBISHYA

Ububiko bw’Igihugu bwibiva mu Bushakashatsi no Guhanga ibintu bishya burimo kuzana impinduka mu buryo ibyavuye mu bushakashatsi no guhanga ibintu bishya bibikwa, biboneka kandi bigasangizwa abari mu rwego rw’ubushakashatsi no guhanga ibishya. 

GUSABA INKUNGA Y’UBUSHAKASHATSI NO GUHANGA IBINTU BISHYA

Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) ifite inshingano zo gucunga Ikigega cy’Igihugu Gitera Inkunga Ubushakashatsi no Guhanga Ibintu Bishya (NRIF) no gukurikirana ibibazo byose birebana no gutera inkunga ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya mu Rwanda. Kugira ngo izi nshingano zikorwe neza kandi inkunga z’ubushakashatsi zicungwe neza hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi, hashyizweho uburyo bwo gucunga inkunga y’ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya hifashishijwe ikoranabuhanga (RIGMS)