Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ingamba z' umushinga wa Grand Challenges Rwanda

Guteza imbere no gushyigikira ubushakashatsi n'iterambere n'imishinga yo guhanga udushya; guteza imbere ibitekerezo bishya, gushyira mu bikorwa imishinga y'ubushakashatsi iganisha ku bisubizo bishya byo gukemura ibibazo by'iterambere ry'uRwanda n'irya Afurika.

Gushyigikira inovasiyo kugira ngo  zikure zibyazwemo ubucuruzi hagamijwe guteza imbere n'imibereho myiza y'Abanyarwanda n'abaturage ba Afurika.

Gushimangira ubufatanye burambye bw'igihugu n'amahanga hamwe n'ubufatanye buteza imbere ubuhanga n'ingano y'udushya dushingiye ku bimenyetso biganisha ku iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, ndetse n'iterambere rishoboka ku mugabane.

Gushyigikira imishinga yo guhanga udushya ishingiye ku bushakashatsi  binyuze mu gukomeza gutanga  inkunga, ubuvugizi, gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi no kwiyemeza kubahiriza amahame y'ibanze yo kubahiriza inshingano n'imiyoborere myiza.

Soma ingamba za Grand Challenges Rwanda hano

Gahunda yo gutangiza GC Rwanda