Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

(copy 3)

Grand Challenge Rwanda yiyemeje kubaka ubufatanye burambye n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo hatezwe imbere, guhanga ibishya hagamijwe  imibereho myiza y'abaturage b'uRwanda n'aba Afurika. Intego ni ukureba ko ubushakashatsi bwazana ibisubizo bishya bikemura ibibazo by'igihugu n'iby'umugabane biganisha ku iterambere ry'ubukungu. Kubwibyo, GC Rwanda izakomeza gushakisha ubufatanye  bugera kure n'abafatanyabikorwa bose bireba. Ubufatanye bukomeye kandi butekerejweho neza buzashimangirwa n'ibigo by'ubushakashatsi byo mu gihugu no ku isi, za kaminuza, amashami y'ubucuruzi, abaterankunga, abagiraneza n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hakemurwe ibibazo by'igihugu mu nzego z'ingenzi z'ubushakashatsi.