Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Uruhushya rwo gukora ubushakashatsi mu Rwanda

 

Ibisabwa kugira ngo uhabwe uruhushya rwo gukora ubushakashatsi mu Rwanda:

  1. Ifishi yuzuzwa yo gusaba uruhushya rwo gukora ubushakashatsi mu Rwanda  [Kanda hano  umanure  ifishi]
  2. Ifishi yuzuzwa yo kwemeza ubufatanye  [Kanda hano kugira ngo umanure iyi fishi]  [Reba ibigo bikora ubushakashatsi]
  3. Igitekerezo cyuzuye cy’ubushakashatsi  [Manura inyandiko y’icyitegererezo]
  4. Kopi y’indangamuntu cyangwa pasiporo
  5. CV y’umushakashatsi mukuru n’abafatanyabikorwa mu bushakashatsi
  6. Ibaruwa  yandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST)
  7. Ibaruwa ishyigikira itangwa n’uzakurikirana ibikorwa by’ubushakashatsi
  8. Ibaruwa itangwa n’ikigo umushakashatsi azakoreramo
  9. Ifoto imwe ya pasiporo ifite inyuma h’umweru
  10. Kwishyura ikiguzi cya serivisi [Kanda hano umenye ibiciro bya serivisi]

Icyitonderwa: Kwishyura ikiguzi cya serivisi bikorwa nyuma yo kubona imeri y’imenyesha ivuye muri NCST yemeza ubusabe bwawe kandi aya mafaranga ntabwo asubizwa

 

Ibisabwa umuntu wifuza kongerera igihe uruhushya rwo gukora ubushakashatsi mu Rwanda :

  1. Ifishi yo gusaba kongera igihe uruhushya rwo gukora ubushakashatsi  [Kanda hano kugira ngo ukure umanure iyi fishi]
  2. Ibaruwa  yandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST)
  3. Ibaruwa itangwa n’ikigo umushakashatsi azakoreramo [Reba ibigo bikora ubushakashatsi]
  4. Raporo igaragaza ibimaze gukorwa  [Kanda hano kugira ngo umanure inyandiko y’icyitegererezo]]
  5. Ibaruwa y’umuterankunga (niba ihari)
  6. Ifoto imwe ya pasiporo ifite inyuma y’umweru
  7. Kwishyura ikiguzi cya serivisi  [kanda hano urebe ingano y’ikiguzi cya serivisi]

Icyitonderwa: Kwishyura ikiguzi cya serivisi bikorwa nyuma yo kubona imeri y’imenyesha ivuye muri NCST yemeza ubusabe bwawe kandi aya mafaranga ntabwo asubizwa

Kubindi bisobanuro, ohereza ubutumwa kuri imeri researchpermit@ncst.gov.rw cyangwa uhamagare 0781030798 (Kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba).

 Kanda hano kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye ku mabwiriza agenga ubushakashatsi

Kanda hano kugira ngo usome igitabo cy’amabwiriza y’abakoresha ikoranabuhanga mu gusaba izi serivisi

Kanda hano kugira ngo wohereze ubusabe bwawe

Ubaye ukeneye ubufasha mu bya tekiniki, andika kuri researchpermit@ncst.gov.rw cyangwa uhamagare: +250781030798