Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubushakashatsi bugamije gushyira mu bikorwa, kwagura no kugeza ku isoko udushya twavumbuwe

Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yatsindiye inkunga igera ku madorari ya Amerika ibihumbi 250 yatanzwe n’Ikigo Nyafurika cyiga iby’Ikoranabuhanga (ACTS), igamije gutera inkunga no gucunga imishinga y’ubushakashatsi no guhaga ibintu bishya. Imishinga itanu (5) ni yo yahawe iyi nkunga. NCST yataoranije imishinga y’ubushakashatsi ine (4) izagurirwa ku rwego rw’igihugu n’undi umwe (1) uzaterwa inkunga ku bufatanye na NCST. Iyi mishinga yatoranijwe mu mishinga yatewe inkunga na NCST na SGCI mu Cyiciro cya 2, hashingiwe ku kuba umushinga ushobora kwagurwa no gushyirwa ku isoko. 

Ikindi kandi, hakurikijwe ibisabwa na NCST ku byerekeranye n’ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire bw’ibitsina rivuga ko nibura imishinga 30% by’imishinga iterwa inkunga igomba kuba iyobowe n’abagore, nibura umushinga umwe (1) muri itatu (3) uzaba uyobowe n’umugore, kandi nibura 30% by’abashyira iyo mishinga yose mu bikorwa bagomba kuba ari igitsina gore. Nanone, imishinga yatoranijwe izasabwa gushyira gukoresha abashakashatsi bakiri bato (nk’abanyeshuri biga icyiciro cya gatatu -Masters- cyangwa icy’ikirenga -PhD), kugira ngo bafashe mu gukora ubwo bushakashatsi mu rwego rwo rwo guteza imbere itozwa rw’abashakashatsi bakiri bato. Ikigamijwe ni ugukora ku buryo umusaruro uva mu bushakashatsi ugera mu rwego rw’abikorera/ibigo by’ubucuruzi kandi ibintu na serivisi byagazweho bishyirwe ku isoko. Iyi mishinga ihuje n’inzego u Rwanda rufata nk’izihutirwa: 

a. Kwihaza mu biribwa n’ubuhinzi bugezweho (imishinga 2)

  1. Guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu binyabuzima bikoreshwa mu kurwanya udukoko twangiza imyaka, hifashishijwe utunyabuzima twica udukoko dusanzwe tuboneka mu Rwanda.

  2. Kuzamura ireme ry’imirire binyuze mu guteza imbere ubworozi bw’inzige ziribwa mu Rwanda hagamijwe kurwanya imirire mibi. 

  3. Kunoza ikoreshwa ry’imashini mu buhinzi binyuze mu guteza imbere imashini ibiba imbuto yubahiriza ibipimo byagenwe.

 

b. Ibidukikije bihamye n’imihindagurikire y’ibihe (umushinga 1)

  1. Guhanga ikoranabuhanga rigira uruhare mu kugabanya ihumana ry’ikirere n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Urugero, ikoranabuhanga ritangiza ikirere no gukoresha uburyo bwo kugenzura uko ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya ikirere. 

c. Gukora no kongerera ibintu agaciro bikorewe imbere mu gihugu (umushinga 1) 

  1. Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Urugero, ikoranabuhanga rifasha mu gukora ibintu bitandukanye n’ubwiza no gushobora guhangana ku isoko ku binyobwa bikorwa mu bitoki mu Rwanda. 

Ihamagara ryatangajwe ku itariki ya 21 Nyakanga 2023 ryavugaga ko inyandiko zikenewe ku mishinga yatoranijwe bigomba gutangwa bitarenze itariki ya 4 Kanama 2023 kugira ngo imishinga itangire gushyirwa mu bikorwa. 

 

 

Imishinga yahawe inkunga n’amakuru arambuye kuriyo biri mu mbonerahamwe ikurikira: 

Imishinga yatewe inkunga yo gushyira ibintu ku isoko/kwagura ibikorwa

No

Izina ry’Umushinga 

Umushakashatsi mukuru

Ikigo akorera/Ikigo cyakiriye umushinga 

Ingengo y’imari y’umushinga

1

Uburyo bwo kugenzura ibinyabiziga 

Bwana Tuyizere Emmanuel

Benoholdings Ltd

50,000,000

2

Umushinga wo korora inzige ziribwa 

Bwana Alexis Musabirema

NUTRIFARMS LTD

50,000,000

3

Guteza imbere ikoranabuhanga ryo gukora ibinyobwa bikorwa mu bitoki mu Rwanda bifite ubwiza kandi bishoboye guhangana ku isoko

Bwana Emmanuel Munezero 

NIRDA

50,000,000

4

Imashini ibiba imbuto yubahiriza ibipimo byagenwe ishobora guhuzwa n’ibikenewe

Bwana Niyonshuti Israel

Tech Adopter Ltd

50,000,000

5

Gushaka ibisubizo bigezweho byo kurwanya udukoko twangiza imyaka hifashishijwe uburyo bw’ibinyabuzima, hagamijwe kurwanya ku buryo burambye udukoko twangiza ibigori n’inyanya, kugira ngo turisheho kwihaza mu biribwa, tugere ku buziranenge bwabyo n’indyo yuzuye mu Rwanda.

Madamu Joelle Kajuga Nsamira

RAB

50,000,000

Igiteranyo

250,000,000