Ububiko bw’Igihugu bwibiva mu Bushakashatsi no Guhanga ibintu bishya burimo kuzana impinduka mu buryo ibyavuye mu bushakashatsi no guhanga ibintu bishya bibikwa, biboneka kandi bigasangizwa abari mu rwego rw’ubushakashatsi no guhanga ibishya. Ubu bubiko bwubatswe mu mushinga wo “Guteza imbere Urwego rw’Ubushakashatsi no Guhanga Ibintu bishya binyuze mu Mahugurwa, Ihuzabikorwa n’Ubufatanye”, ku bufatanye bwari burangajwe imbere n’ Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST) hamwe n’abafatanyabikorwa bo ku rwego rw’igihugu, barimo Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’ikigo cya CSM Technologies Private Limited, batewe inkunga n’Ikigega Giteza Imbere Ubushakashatsi na Inovasiyo muri Afurika (RISA).
Uru rubuga rwashyiriweho gukemura ikibazo gikomeye mu miterere y’ubushakashatsi rw’u Rwanda: urubuga rw’ikoranabuhanga ku rwego rw’igihugu aho abashakashatsi, abahanga ibishya, abategura za politiki kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bashobora gutanga, kubona cyangwa gukoresha ibyavuye mu bushakashatsi ku buryo bukwiriye. Ibintu by’ingenzi ubu bubiko bukora ni ugufasha mu kubika amakuru by’igihe kirekire, ubushobozi bwo gushakisha no kubona amakuru, no gucunga umutungo mu by’ubwenge mu nyungu z’abakora ubushakshatsi mu Rwanda.
Kuva butangiye, ubu bubiko burimo burakoreshwa n’abashakashatsi n’abahanga ibintu bishya mu gihugu cyose. Muri iki gihe burakora nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga aho abantu bashobora kubona ubumenyi, guteza imbere ubufatanye, gituma ubushakashatsi burushaho kugaragara, kandi kigateza imbere ifatwa ry’ibyemezo rishingiye ku makuru afatika. Uru rubuga ruri mu murongo w’intego ngari y’u Rwanda yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, bituma ubushakashatsi bugira uruhare rukomeye mu guhanga ibinti bushya, iterambere ry’ubukungu n’imibereho ndetse n’iterambere ry’igihugu.
Kanda hano kugira ngo ugere ku bubiko bw’ubushakashatsi na inovasiyo