Kwihutisha no guteza imbere ibisubizo ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima
Imihindagurikire y’ibihe ibangamiye intambwe yatewe bigoranye mu nzego z’ubuzima n’itearambere, kandi irashyira mu kaga ubuzima, imibereho myiza n’ubushobozi bwo kwibeshaho kw’ibisekuru bizaza. Amasezerano ya Parisi ya 2015 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) byagaragaje ubushake bw’abayobozi ku rwego rw’isi bwo kugira icyo bakora kugira ngo bagabanye ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi ho 1.5°C kugeza mu mwaka wa 2040, no kurwanya ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima n’iterambere.
Ubushakashatsi bugamije Impinduka (R&D) ndetse no guhanga ibintu bishya hagamijwe kwagura umusaruro w’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije ni ingenzi mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere kugeza ishizeho, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima no ku bidukikije. Ni ingenzi cyane gusobanukirwa n’ibibazo biri mu nzego z’ubuzima biterwa n’imihindagurikire y’ibihe byaba mu buryo buziguye n’ubutaziguye, cyangwa se guturuka ku guhungabana kw’imikorere bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Bityo, NCST, ibinyujije muri Gahunda y’Intego Zihambaye y’u Rwanda (Grand Challenges Rwanda), ifatanyije n’abafatanyabikorwa ba Gahunda y’Intego Zihambaye ku isi, yatangaje inyandiko Ihamagara imishinga y’ubushakashatsi (RFP) ku “Kwihutisha no guteza imbere ibisubizo ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima” (GC Rwanda Climate for Health), ifite No CST-NIRF/GCR-CH/13/xx/2023 yo kuwa 3 Ukuboza 2023. Igihe ntarengwa cyo gutanga imishinga kikaba 31 Mutarama 2024. Iri hamagara ryarebaga imishinga yujuje ibisabwa birimo kuba imishinga iyobowe n’Abashakashatsi Bakuru (PI) cyangwa Abayobozi b’Imishinga (PD) bafite ubumenyi buhagije mu rwego rusabwa, baba kandi bakorera mu Rwanda. Itsinda ry’ubushakashatsi rigomba kuba rigizwe n’abashakashatsi baturutse mu bigo bitandukanye no mu nzego zitandukanye z’ubumenyi, kandi bakaba baturuka mu bigo by’ubushakashatsi/kaninuza, urwego rw’abikorera/inganda n’ibigo by’abikorera bidaharanira inyungu bikomeye, bizubaka ubufatanye n’impuguke zizwi muri izo nzego z’ubumenyi ku rwego rw’isi.
Imishinga ine (4) yaratoranijwe ngo ihabwe iyi nkunga. Iyi mishinga yitezweho kwihutisha iterambere ry’ibisubizo bizana impinduka kandi bikemura ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage biturutse ku mihindagurikire y’ibihe, hagamijwe ubuzima burushaho kuba bwiza. Imishinga yatewe inkunga n’amakuru arambuye kuri yo biri mu mbonerahamwe ikurikira:
Inkunga yo Kwihutisha no guteza imbere ibisubizo ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima | |||||
No | Izina ry’Umushinga | Umushakashatsi mukuru | Ikigo akorera/Ikigo cyakiriye umushinga | Ingengo y’imari y’umushinga | Aho umushinga ugeze |
1 | Kubaka ubudaheranwa: Guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe ku buzima mu Rwanda hakoreshejwe Uburyo bukurikiza inzira ziteguye neza. | Muhamed Semakula | Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda | 120,000,000 | Uracyakomeza |
2 | Kubaka uburyo bwo gukusanya amakuru bushingiye ku Bajyanama b’Ubuzima hagamijwe igenamigambi ry’igihugu rishoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. | Maria Qambayot | Kaminuza ya Global Health Equity | 119,998,079 | Uracyakomeza |
3 | Kubaka uburyo buhuriweho bwo kuburira hakiri kare no gukemura byihuse ibibazo by’ubuzima mu gihe cy’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda | Didier Ntwali | Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Isanzure | 120,000,000 | Uracyakomeza |
4 | Imihindukire y’imiterere y’akarere k’ibirunga mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ibihe: Ingaruka ku buzima n’ingamba zo guhangana na zo | Catherine Meriaux | Kaminuza y’u Rwanda | 118,844,300 | Uracyakomeza |
Igiteranyo | 478,842,379 |
| |||