Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Inkunga igenewe abagore bakora ubushakashatsi muri siyanse n’abahanga ibintu bishya

Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije mu Nama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, yashyizeho uburyo bwo gutera inkunga bwiswe “Inkunga igenewe abagore bakora ubushakashatsi muri siyanse n’abahanga ibintu bishya (WIS)”. Intego yayo ni ugufasha abagore bakora ubushakashatsi gutegura imishinga y’ubushakashatsi izabafasha guhanga imirimo no kuba ba rwiyemezamirimo mu gihe kizaza. Ni muri uru rwego ku wa 26 Ukwakira 2021, NCST yatangaje Inyandiko Ihamagarira Gusaba Inkunga (RFA) igenewe amatsinda y’ubushakashatsi aho Umushakashatsi Mukuru (PI) agomba kuba ari umunyarwandakazi, wize ibya siyanse kandi ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), cyangwa iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu rwego rw’ubumenyi bukenewe.  

Intego y’iyi gahunda ni ugufasha abashakashatsi n’abahanga b’abagore kwandika imishinga y’ubushakashatsi bushingiye ku igerageza. Iki gikorwa cyitezweho gushishikariza no gufasha abashakashatsi b’abagore kubaka ubushobozi bwo kuyobora imishinga y’ubushakashatsi binyuze mu gutegura imishinga y’ubushakashatsi ishobora kugaragaza uburyo ibizabuvamo bizatuma havuka, hageragezwa kandi hakemezwa ibintu cyangwa serivisi nshyashya hashingiwe ku byagaragajwe na bwo.

Nyuma yo gusuzumana ubwitonzi n’ubushishozi imishinga yatanzwe, NCST yatoranije imishinga itanu (5) myiza kuruta indi maze ihabwa iyi nkunga. Imishinga yatoranijwe igaragaza uburyo ibizayivamo bishobora kuzana ibintu bishya bishobora kuzashyirwa ku isoko nk’ibicuruzwa cyangwa serivisi nshya. Imishinga yatewe inkunga n’amakuru arambuye kuri yo biri mu mbonerahamwe ikurikira: 

 

 

 

Inkunga igenewe abagore bakora ubushakashatsi muri siyanse n’abahanga ibintu bishya

 

No

Izina ry’Umushinga 

Umushakashatsi mukuru

Ikigo akorera/Ikigo cyakiriye umushinga 

Ingengo y’imari y’umushinga

1

Kongera umusaruro w’inkoko za gakondo hagamijwe guteza imbere imibereho no kwihaza mu biribwa mu ngo zifite amikoro make mu Rwanda

Dr Hirwa Claire d’Andre

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB)

 

150,000,000

2

Guhanga, gukora no kugerageza ishyiga rikoresha ingufu z’imirasire y’izuba

Abijuru Delphine

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

89,950,874

3

Guhanga no kubaka ubwanikiro budahenze bukoresha imirasire y’izuba bugenewe abahinzi bato n’abaciriritse n’inganda zitunganya ibiribwa mu Rwanda 

 

Annoncee Mukeshimana 

ULK Polytechnic Institute 

90,000,000

4

Gusuzuma hakoreshejwe iya kure (TELEGERNE) indwara zishingiye ku turemangingo ndangasano ku barwayi bafite ikibazo mu mikurire y’ubwonko 

Anette Uwineza

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali 

90,000,000

5

Gukoresha ikoranabuhanga rituma ibikoresho bitanduanye bikorana hakoreshejwe murandasi (IoT) mu buhinzi bushingiye ku nyigo nyayo hagamijwe kongera umusaruro w’umuceri: uburyo bwo kuhira no gutera ifumbire bwikoresha ku bahinzi bato b’umuceri mu Rwanda

Peace Bamurigire

Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga

150,000,000

Igiteranyo

569,950,874