Ikoranabuhanga rigezweho kandi rishya rigamije ubuhinzi bushoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kwihaza mu biribwa n’ubuziranenge bwabyo muri Afurika
Kugira ngo intego z’iterambere ry’ubuhinzi n’intego zijyanye na Gahunda ya Afurika ya 2063 zigerweho, ni ngombwa gukemura ibibazo biriho kimwe n’ibigenda bivuka mu nzego z’imibereho, ubukungu n’ibidukikije bibangamira ukwihaza mu biribwa n’ubuziranenge bwabyo muri Afurika. Gukora ubushakashatsi no guhanga ibintu bishya hagamijwe kubaka ubuhinzi bushoboye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba ibitekerezo bishya, uburyo bushya ndetse n’urwego rwo hejuru rw’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa batandukanye muri Afurika mu nzego zitandukanye, cyane cyane ibigo by’ubushakashatsi/kaminuza n’inganda kandi ubumenyi n’ubushobozi bw’abahinzi bugatezwa imbere hibandwa ku nzego zihariye, kwagura ibikorwa, guhinga ibihingwa bitandukanye no kubyongerera agaciro.
Imishinga itatu (3) yaratoranijwe muri iyi gahunda kugira ngo iterwe inkunga, buri mushinga uhabwa miriyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi mishinga irimo irashyirwa mi bikorwa kandi iragenda neza. Iyi mishinga yitezweho gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukora ubuvumbuzi no guhanga ibintu bishya mu buhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa n’ubuziranenge bwabyo muri Afurika.
Imishinga yatewe inkunga n’amakuru arambuye kuri yo biri mu mbonerahamwe ikurikira:
Gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi | ||||
No | Izina ry’Umushinga | Umushakashatsi mukuru | Ikigo akorera/Ikigo cyakiriye umushinga | Ingengo y’imari y’umushinga |
1 | Urubuga rw’ikoranabuhanga ruhurizwaho amakuru y’ubuhinzi, rugamije gufasha abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubuhinzi gufata ibyemezo. | Dr George Okeyo | KCRC | 99,912.000 |
2 | Ikoranabuhanga mu bworozi bw’amafi rikoresha mudasobwa mu kunoza no gukurikirana imikoreshereze y’ibiryo. | Prof Jesse Thornburg | KCRC | 100,000,000 |
3 | Kubakira ku bibazo bigenda bivuka mu kunoza iyinjizwa ry’amakoperative mu ruhererekane nyongeragaciro rushoboye guhangana ku isoko, ukwaguka, gutera imbere no kubaka ubudaheranwa bw’urwego rw’ibiribwa mu Rwanda. | Prof Alfred Bizoza | URI | 100,000,000 |
Igiteranyo | 299,912,000 | |||